Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze amahirwe ya kabiri ku barimu bakoze ibizamini byo kwigisha ariko bakananirwa kugira amanota 70% yasabwaga.
REB yatanze amahirwe ya kabiri kuri aba barimu, mu gihe hari abasaga 4,000 bari basabye akazi k’uburezi muri 2022 bari ku rutonde rw’abategeje kugahabwa.
Aba bamaze igihe byumvikana babaza impamvu badahabwa akazi, nyamara hari abakoze ibizamini nyuma yabo bamaze kugahabwa.
REB ivuga ko bamwe muri aba barimu bazongera bagakora ibindi bizamini by’akazi bitewe nuko babonye amanota make.
Mu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mwaka ushize bakagira amanota ari hejuru ya 70%, muri bo hari abahawe imyanya mu bigo by’amashuri abandi bashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutegereza.
Icyakora hari n’abari bafite amanota 50% nabo bari bategereje guhabwa akazi kubera ko hari bagenzi babo bari bagahawe bagize bene ayo manota.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi NTAWUKURIRYAYO, avuga ko uretse ahabaye ikosa hakaba amasomo bongera gukoresha ibizamini kandi hari abategereje guhabwa akazi, abandi bazakomeza gutegereza.
Ku kibazo cy’ababonye amanota ari munsi y’ateganywa n’amategeko kugira ngo umuntu ahabwe akazi mu nzego za Leta ndetse n’abari baratanze ibyangombwa bitari diplome bamwe bakabona akazi, uyu muyobozi yabasabye kongera gukora ibizamini n’abo byagaragaraga ko badafite ibyangombwa bisabwa bakabyuzuza.
Avuga ko hari irengayobora ryigeze kuba bitewe n’umubare mwinshi w’abarimu wari ukenewe bigatuma bafata abagize amanota ari munsi ya 70, gusa ngo kuri ubu siko bikimeze kuko ubu hafashwe izindi ngamba.
Muri uyu mwaka hari abarimu bashyizwe mu myanya abandi banga kuyijyamo. Hari kandi abari barasabye guhindura ibigo abandi basaba guhinduranya.
NTAWUKURIRYAYO waganiraga na RBA yavuze ko babonye ubusabe bwinshi bamwe baremererwa abandi basabwa kwihangana.
Umwaka ushize wa 2022 Abarimu 4,054 nibo bari ku rutonde rw’abategeje akazi mu burezi ku myanya y’amasomo 55.


