Intambara ishobora kurota hagati ya Sudani y’Epfo na Uganda

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo yihanangirije Uganda avuga ko igihugu cye kitazemera ko haba na santimetero imwe y’ubutaka bwacyo yomekwa kuri Uganda mu gihe amakimbirane ku mupaka akomeje hagati y’abaturanyi bombi.

John Agany yavuze amagambo avuga ko ari ubutumwa bugenewe Perezida Yoweri Museveni nyuma y’iminsi mike ingabo za Uganda zivuzweho kwinjira muri Sudani y’Epfo maze zigashinga ibirindiro muri Kajo-Keji.

Ku itariki ya 28 Nzeri, inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo yasabye ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byakemuka vuba.

Ibi byabaye nyuma y’aho Hon. Joseph Kiju yatanze icyifuzo nyuma y’amakuru avuga ko hari umutekano muke ku mupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo hafi y’intara ya Kajo Keji mu majyepfo ya Leta ya Equatoria.

Mu kiganiro yagiranye na Radio yo muri Sudani y’Epfo yitwa Eye Radio, Agony yavuze ko iki kibazo bazagikemura mu buryo bwa disipulini na diplomasi.

Agany yagize ati: “Niba diplomasi inaniwe, abenegihugu bacu biteguye gupfa barengera igihugu cyabo.”

Yongeyeho ati: “Reka mwibutse [Museveni] niba anyumva. Turi abadiplomate cyane, turi ‘sensible’ cyane ariko naramuka yanze, Museveni ashake intwaro zikenewe kugira ngo azaturangize twese”.

Ati: “Ntabwo tuzigera twemerera ko hari na metero imwe y’ubutaka bwacu bwigarurirwa na Uganda.”

Ku Cyumweru gishize, komiseri w’intara ya Kajo Keji yavuze ko ingabo za UPDF zimukiye muri Sudani y’Epfo kandi zikaba zarashinze amahema.

Phanuel Dumo yatangaje kandi ko ingabo zisa n’izatuye burundu ahantu hatatu kandi ko zitari kuhava.

Uku kwinjira kwakurikiye kandi amabwiriza ya guverinoma ya Equatoria ku baturage bo ku mipaka abasaba kwirinda amakimbirane ku mipaka bakabiharira guverinoma nkuru y’igihugu cya Sudani y’Epfo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, (SSPDF), Maj. Gen. Lul Ruai Koang, yatangaje ko ingabo zemeye gutuza kandi zikareka ibyo bibazo bigakemurwa mu rwego rwa diplomasi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *