Umunyapolitiki Dénis Mukwege wigeze gutwara igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yemeje ko aziyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Mukwege yemeje ko aziyamamaza, ubwo kuri uyu wa Mbere yaganiriraga n’itangazamakuru i Kinshasa.
Uyu mugabo usanzwe ari n’umuganga w’indwara z’imyanya myibarukiro y’abagore, yavuze ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga, gusa kandidatire ye ikazashyigikirwa n’Ihuriro l’Alliance des Congolais pour la refondation de la Nation (ACRN).
Nta gihindutse ku wa Kabiri tariki ya 03 Ukwakira ni bwo Dénis Mukwege azashyikiriza Kandidatire ye Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI).
Mukwege yemeje ko aziyamamariza kuyobora RDC nyuma y’abanyapolitiki nka Martin Fayulu, Moise Katumbi, Matata Ponyo na Adolphe Muzito.
Aba bose byitezwe ko bazaba bahatanye mu matora na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wemeje ko aziyamamariza kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri.


