Abagabo barwanye intambara irimo ibyuma n’udufuni bapfa umugore w’abana 10

Abagabo babiri bari kwivuriza mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere ka Soroti nyuma y’intambara ikomeye hagati yabo bapfa umugore w’abana 10.

Abo bagabo, umwe w’imyaka 38 witwa Charles Okwale n’undi w’imyaka 48 witwa Joseph Esenu, barwanye intambara karahabutaka bigera aho bakoresha ibyuma n’udufuni.

Iyi mirwano yabaye kuri iki Cyumweru gishize nyuma y’aho Esenu ngo afatiye mu cyuho Okwale ari gusambana n’umugore we, Petwa Ajakol, saa sita z’igicuku, mu Mudugudu wa Aukot, Akarere ka Soroti nk’uko bitangazwa n’abayobozi.

Amakuru ava kwa muganga aravuga ko Okwale, wari urembye cyane kandi atabasha kugenda ubwo Daily Monitor yandikaga iyi nkuru, ngo yakomeretse ku ruhande rw’ubumoso mu gatuza no ku maboko n’amaguru.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, ngo yacaga gusa amarenga n’ukuboko avugana n’abamurwaje.

Mu gihe Okwale yari ku buriri mu cyumba gito aho babagira, uwo barwanye, Esenu, nawe yari mu buribwe muri ibyo bitaro nawe afite ibikomere ku mutwe, amaboko no mu mugongo.

Aba bombi ni abaturage babarizwa muri Paruwasi ya Aukot, mu Karere ka Soroti.

Esenu yavuze ko umugore we na Okwale bafitanye umubano udasanzwe urimo no kuryamana kuva mu 2015 kandi iteka iyo agerageje gusaba ko wahagarara binyura mu gutwi bigahingukira mu kundi.

Ati ” Iyi ni inshuro ya gatatu mbafatiye mu cyuho. Nabafatiye bwa mbere mu gihuru ndabababarira. Inshuro ya kabiri hari mu 2018 ubwo abantu bo mu muryango wanjye bazaga bakamuca amande y’amashilingi 200,000 yemera ko atazabisubira,”

Esenu yakomeje avuga ko kuri iki Cyumweru gishize ubwo yari avuye mu kirori ari kumwe n’umugore we nka Saa tanu n’igice z’ijoro, umugore we yagize gutya akabura yajya kumushaka akamusanga ari gusambana na Okwale.

Ati “Ubwo yashakaga guhunga namuteye icyuma. Yabashije gucika ariko agarukana agafuni aje kurwana, maze muri uko kurwana nanjye nakomeretse,”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *