Mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Nyamagabe, Ubuyobozi buvuga ko buhangayitse biturutse kuri bamwe mu baturage usanga bakora ibikorwa bigamije gusubiza inyuma ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda.
Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubudaheranwa muri aka karere kuri uyu wa Mbere aho ubuyobozi bwako bwagarutse ku myitwarire ya bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ibikorwa bisubiza inyuma Ubumwe bw’abanyarwanda.
Hatanzwe urugero nk’aho k’aho mu minsi ishize abaturage biraye mu murima wa Macadamia y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakazitema.Ibi bikaba ari bimwe bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bamwe mu baturage bo muri ako karere bafite.
Ikindi kinateye inkeke ubuyobozi bugarukaho n’uko ngo kuva mu kwezi kwa Kabiri hamaze kuboneka imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ngo yose yabonetse ntawe utanze amakuru ahubwo ikaboneka mu bindi bikorwa.
Uwacu Julienne ,Umuyobozi ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,ni umwe mu bitabiriye icyo gikorwa aho yasabye buri mu nyarwanda kwirinda ibyonnyi bagasenyera umugozi umwe.


