Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu mu muziki hashize iminsi avugwa mu rukundo rw’ikibatsi na Diamond Platnumz nyiri Wasafi Record abarizamo nyuma y’uko Diamond avuze ko ubu babaye nka Mushiki na Musaza.Gusa abantu ntibakomeza kubyemera ko nta rukundo aba barimo bashingiye ku myitwarire yabo ica amarenga ko bafitanye umubano wihariye badashaka ko ujya ahabona.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Diamond Platnumz na Zuchu bagaragaje ibisa n’amarenga ko bari mu buryohe bw’urukundo ubwo bari mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Wasafi ryabereye i Mbeya.Imibyinire yabo yaciye amarenga ko nta gutandukana kwabayeho hagati yabo.Ubu buryo bagaragaje byateje ururondogoro mu bafana bitewe n’ukuntu bitsiritanagaho bagahuza bimwe mu bice by’umubiri ubwo bari ku rubyiniro rumwe.
Iki gitaramo kije nyuma y’iminsi mike Zuchu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaruka ku mibanire ye na Diamond, aho yavuze ko atari mu rukundo nawe .Umubano w’aba bombi wagiye utavugwaho rumwe rimwe na rimwe ukitwa ibihuha ariko hakagenda haboneka utumenyetso tumwe na tumwe twagaragaje ko aba bombi bari mu rukundo.Urugero ni nk’aho ku munsi wa St Valentin, Diamond yoherereje uyu muhanzikazi impano n’ibaruwa yandikishije ikaramu yuzuye amagambo y’urukundo.
Gusa ku wa 18 Gashyantare 2023 Zuchu aherutse kwiyama abamushyira mu nkuru z’urukundo rwe na Diamond Platnumz avuga ko abu ari wenyine nta mukunzi afite.



