Mu gihugu cya Tanzania ubutegetsi bwafashe ingamba zikomeye nyuma y’aho abakobwa bambara impenure bamaze kuba uburo buhuye ndetse kandi n’abasore bishyiraho imisatsi itari karemano bakaba bakomeje kwiyongera.
Ibi cyane cyane byagaragaye mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, muri iki gihugu aho hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n’abasore basuka imisatsi, bazajya bacibwa amande angana n’ibihumbi 50 by’amashilingi.
Reuters,yatangaje ko aya mabwiriza yashyizweho bitewe n’uko hakomeje kugaragara umuvuduko w’ibikorwa bitari byiza bishingiye kuri iyo migenzereze.Aha ibigarukwaho ni nko gufatwa kungufu ku bagore naho abagabo bikoroha kubareshya ngo bajye mu bikorwa by’uburara.
Imibare y’aba bakobwa yikubye kabiri berekana imibare ivuga ko umwaka ushize bari 312, none ubu bakaba ari 634.
Ibarura ryakozwe muri ako gace, rigaragaza ko abasore bisukisha imisatsi yabo, bose babafatiye ingamba yo kujya bacibwa amande y’ibihumbi 50 by’amashilingi.


