Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda zongeye kugaba ibitero ku birindiro umutwe wa ADF ufite mu mashyamba ya Congo.
Museveni ku rubuga rwe rwa X yavuze ko ibyo bitero byagabwe ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, mu gace ka Mambasa.
Ibirindiro bitatu by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ni byo byarashwe.
Perezida Museveni yashimiye Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, umutwe ushinzwe ibikorwa byihariye na UPDF muri rusange “ku bw’akazi keza bari gukora” mu rwego rwo kurinda abanye-Congo ndetse n’Abagande bakunze kwibasirwa n’ibitero bya ADF.
Yavuze ko uyu mutwe ari wo watumiriye Ingabo za Uganda kuwusukaho amabombe ubwo wicaga abanya-Uganda, bityo ko uri kwishyura ubugizi bwa nabi umaze igihe ukora.
Perezida wa Uganda yavuze ko imyirondoro y’ibyihebe byiciwe muri biriya bitero n’umubare wabyo uzamenyekana nyuma.
Ibitero bya UPDF byo ku wa Gatatu bije bikurikira ibyo mu kwezi gushize nanone indege z’intambara zayo zagabye kuri ADF, by’umwihariko muri kariya gace ka Mambasa.
Perezida wa Uganda aheruka gutangaza ko ibi bitero byiciwemo ibyihebe byinshi, birimo Meddie Nkalubo wamye mu barwanyi bakuru b’uriya mutwe w’iterabwoba.


