Umusore Muyoboke yakubitiye i Burundi biravugwa ko RIB yamutaye muri yombi

Umusore biherutse kuvugwa ko yakubiswe urushyi na Muyoboke Alex mu gitaramo cy’umuhanzi The Ben biravugwa ko yatawe muri yombi acyekwaho kugira uruhare mu ibura rya Telephone y’uyu muhanzi.

Taliki ya 30 Ukwakira 2023 ubwo The Ben yari yahuraga n’abakunzi be mu cyiswe meet and greet nibwo hamenyekanye amakuru ko telephone ye yibwe ariko ntihahita hamenyekana uwaba yayitwaye.

Ubwo yageraga mu Rwanda rero yatanze ikirego maze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangira iperereza.Mu bavugwa ko bacyekwaho icyo gikorwa harimo umusore usanzwe ari umushabitsi uzwi nka X-Dealer.

Impamvu acyekwa ngo ubwo Telephone yaburaga uyu musore bwacyeye mu gitondo cyakare agaruka mu Rwanda atitabiriye igitaramo cya kabiri The Ben yagombaga gukora ku munsi ukurikiyeho taliki ya mbere.

Mu iperereza ryakozwe rero ryasanze Telephone ya The Ben yakirijwe bwa Mbere mu murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge Ari naho uyu musore asanzwe atuye.Gusa RIB yirinze kugira byinshi itangaza kuko ngo bikiri mu iperereza.

Uyu X-Dealer kandi yari yavuzweho gukubitwa urushyi na Muyoboke Alex wari mu baherekeje The Ben .Ngo yamuhoye ko yacuruzaga amatike y’uyu muhanzi mu buryo butemewe bwiswe ubwakimayibobo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *