Impanga z’abakobwa bo mu gace ka Nkororo mu gace ka Simiyu muri Tanzania, bitabye Imana nyuma yo guhabwa imiti n’umuvuzi gakondo yo kubongerera amabere ngo bazabone abagabo, ikaza kubahitana.
Ni abana batari bakagejeje kumyaka 18 kuko nibwo bari bacyuzuza 17.Ni abakobwa abo mu gace ka Bubale mu Kagari ka Nkololo mu Murenge wa Bariadi mu gace ka Simiyu ko mu majyaruguru ya Tanzania.
Igikomeje kuvugwa ngo ni uko aba bakobwa bari baragiye ku muvuzi gakondo ngo abahe imiti yo kongeresha amabere ngo bazabone abagabo mu buryo bworoshye ikabahitana.
Amakuru avuga ko bari barabonywe n,abaturage ubwo bajyaga kuri uwo muvuzi ariko ntibabyitaho .Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, yavuze ko abo bana b’abakobwa babanje kubabona kuri uwo muvuzi witwa Masunga Tumolo, ndetse ko bari bagiye koga iyo miti yari igamije gutuma bagira amabere manini.
Ubuyobozi muri Ako Karere ubwo yahageraga yasabye ko Polisi yata muri yombi abafite aho bahuriye n’urwo rupfu harimo n’uwo muvuzi gakondo


