Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wigaruriye umujyi wa Kitshanga, nyuma yo kuwirukanamo abarimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bakorana.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko imirwano yo gufata uyu mujyi yatangiye mu ma saa tanu yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Kitshanga yari imaze iminsi ibiri ibohojwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro bakorana nka FDLR, Nyatura na Wazalendo.
M23 yari yaravuye muri uyu mujyi iwusiga mu maboko y’Ingabo z’u Burundi.
Uyu mutwe wari umaze iminsi ibiri ushinja izi ngabo ziri mu butumwa bwa EAC gukorana n’umwanzi bahanganye, ibyatumye zimushyikiriza imijyi ya Mushaki na Kitshanga yombi yo muri Teritwari ya Masisi.
Imirwano yo kwisubiza Kitshanga yamaze igihe cy’isaha imwe nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abivuga. Ni imirwano yari ikomeye.
M23 nyuma yo kwisubiza uyu mujyi yahise ishinga ibirindiro ku musozi witwa Mubugu uri haruguru yawo.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko kwigarurira Kitshanga biri mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi Ingabo za RDC zikomeje gukorera abaturage b’inzirakarengane.
Yagize ati: “Igikorwa turimo gukorera mu mujyi wa Kitshanga kigamije guhagarika ubwicanyi bw’abasivile b’inzirakarengane ihuriro rya Guverinoma ya Kitshanga rimaze amasaha 48 rikorera mu maso y’Igisirikare cy’u Burundi.”
Yunzemo ko M23 itazigera na rimwe irebera umugambi wa Jenoside Leta ya Congo ifite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23, Bénjamin Mbonimpa, na we yemeje ko umujyi wa Kitshanga wamaze gufatwa.
Yavuze ko M23 yahisemo kugaruka muri uriya mujyi mu rwego rwo “kurinda abasivile n’ibyabo, guhagarika ubwicanyi, gufata ku ngufu ndetse n’ubujura.”
Yunzemo ko gufata Kitshanga biri no mu rwego rwo gusubukura ibikorwa bijyanye n’imibereho y’ibanze y’abaturage nk’amavuriro, amashuri ndetse n’amasomo.


