Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asanga ibibazo by’urudaca birimo n’ihirikwa ry’Ubutegetsi rya hato na hato ku mugabane w’Afurika ahanini bifite inkomoko mu bihugu byateye imbere byahisemo guhindura uburyo bwo gukoloniza uyu mugabane.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinamakuru Aljazeera ku wa 07 Ukwakira 2023.
Muri iki kiganiro umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko kuba ibihugu byateye imbere nk’Ubufaransa, Amerika, Ubushinwa n’Ububiligi biza muri Afurika byitwaje ko ngo bishaka kwigisha ibijyanye na Demokarasi n’Uburenganzira bwa muntu nyamara mu by’ukuri bigamije kwitwarira umutungo kamere w’uyu mugabane ngo ari yo mpamvu nyamukuru ituma uyu mugabane udatera imbere abawutuye bagahera mu bukene.
Ati “Umuntu yakwibaza ukuntu umara ahantu imyaka 50 kandi uri gukora ishoramari ry’uburyo bwose, wowe ukabona inyungu yabyo ariko abaturage bo mu bihugu aho ubikorera bagakomeza gukena?”
Abajijwe abafite iyi mikorere hagati y’ibihugu nk’Ubufaransa, Ububiligi, USA cyangwa Ubushinwa. Perezida Kagame yagize ati “ Ni bose, ni ko bimeze.”
Umunyamakuru wa Aljazeera ati “Mutekereza ko hari ubukoroni buri mu isura nshya buri muri Afurika?”
Perezida Kagame ati “ Hari ibintu bitumvikana mu by’ukuri. Ndatekereza ubukoroni butararangiye mu by’ukuri, hahindutse uburyo bwo kubukoramo. Ariko na none sinshobora kugira abandi mbirenganyiriza, ndatekereza ko twe ubwacu nk’Abanyafurika dukeneye gufata inshingano. Kuki twemera ko ibintu nk’ibyo bibaho? Kuki twaba dufite ibintu hafi ya byose hanyuma bikaba ibyo kubyarira inyungu abandi aho kugira ngo abe ari twe bizibyarira?.”
Perezida Kagame akemeza ko rimwe na rimwe n’ubwo umuntu ashobora kugaya abo baza kwiba Afurika bakayibyaza umusaruro ariko hari ubwo n’abibwa ari bo banyafurika baba bakwiye kugawa.
Muri iki kiganiro kandi umukuru w’Igihugu yanabajijwe impamvu abona ituma umuryango w’Afurika yunze Ubumwe udatanga umusaruro ngo ube wanatuma uyu mugabane wigobotora ubwo bukoroni buri mu isura nshya maze asubiza ko impamvu nyir’izina ari uko Ibihugu binyamuryango bya AU ubwabyo bifite ikibazo.
Abajijwe ku impamvu abona ituma umugabane w’Afurika muri iyi minsi by’umwihariko muri Afurika y’Uburengerazuba hakomeje kuba ihirikwa ku butegetsi rya hato na hato.
Yagize ati “Kuri njye biroroshye cyane, bishingiye ku kuba bigaragara ko isi nta somo yize, nk’uko ubibona abantu nta n’isomo bakuye ku byabereye mu gihugu cyacu, ibiri kuba mu bihugu biri kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi, abantu bakwiye kwibaza n’iba izi cout d’etat ziri gupfa kuba cyangwa n’iba hari indi mpamvu iri kuziteza.”
Umukuru w’igihugu kandi aheruka gutangaza ko ari umwe mu bakandida bazahatanira kuguma kuri uyu mwanya mu matora ateganyijwe muri 2024.
Aljazeera yamubajije uko abona ahazaza h’u Rwanda nyuma y’ubuyobozi bwe cyane ko ngo akenshi umuntu umaze igihe kinini ku butegetsi bitajya bimurangirira neza maze asubiza ko kuri we ibi bikomoka ku mahitamo y’Abanyarwanda kandi ko atari ibintu bakora batazi ahubwo ko bamutora biturutse ku kuba bamubonamo ubushobozi no kumenya gufata inshingano.


