Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakiriye ba defence attachés 31 hamwe n’abafatanyabikorwa bakorera mu Rwanda mu kiganiro cyo kuwa Gatanu cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’umutekano.
Ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, impuguke mu bya gisirikare zasobanuriwe ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, ibikorwa bya RDF byo kubungabunga no kugarura amahoro mu masezerano y’igihugu ku kindi cyangwa mpuzamahanga, ndetse n’uko u Rwanda rubona ibibazo by’akarere. ”
Umuyobozi muri RDF ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa yakiriye neza abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri za ambasade mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo.

Yavuze ko ikiganiro ku mutekano bagiranye ari inzira y’ingenzi yo gukomeza ubwumvikane n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byabo.
Ikiganiro cyakurikiwe n’inama nini yo kuganira aho abashinzwe umutekano bashoboye kubaza ibibazo, gushaka ibisobanuro, no kungurana ibitekerezo.

Perezida w’ishyirahamwe rya ba Defence Attachés, Col Didier Calmant, yashimiye amahirwe bahawe yo kwitabira ibiganiro maze ashimangira ko byabafashije cyane kurushaho gusobanukirwa imikorere ya RDF ndetse n’ibitekerezo.
Iyi nama yateguwe n’ishami rishinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare muri RDF, yitabiriwe n’abantu 31 barimo Defence Attachés n’abafatanyabikorwa bahagarariye ibihugu 25, ari byo Algeria, Angola, u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Danemark, Misiri, u Bufaransa, Ghana, u Budage, u Buyapani, Kenya, Namibia, Nigeria, u Buholandi, Pologne, Repubulika ya Koreya, u Burusiya, Suede, Tà¼rkiye, Uganda, u Bwongereza, Amerika, Zambia, na Zimbabwe.
Hari kandi abahagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC).

RDF ihora itegura inama nk’izi kugira ngo ihe amahirwe abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri za ambasade baba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo kugira ngo bahure kandi bungurane ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano ku rwego rw’igihugu, uturere ndetse n’amahanga hagamijwe kuzamura ubufatanye hagati ya RDF n’ingabo z’abafatanyabikorwa.


