Umupolisi wo mu Misiri yarashe ba mukerarugendo mu mujyi wa Alexandria wo ku Nyanja ya Mediaterane, ahitana nibura abenegihugu ba Israel babiri n’Umunyamisiri umwe.
Umuyoboro wa televiziyo witwa Extra News wegereye cyane inzego z’umutekano za Misiri, wasubiyemo umuyobozi ushinzwe umutekano utavuzwe amazina avuga ko undi muntu yakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe ku itsinda rya ba mukerarugendo bo muri Israel kuri site ya Pompey muri Alexandria.
Nk’uko Extra News ibitangaza ngo ukekwaho ubwicanyi yatawe muri yombi kandi aho ba mukerarugendo basuraga hafunzwe.
Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga byibuze imbangukiragutabara eshatu bigaragara ko zajyanaga abahohotewe mu bitaro.
Iki gitero cyo kuri iki Cyumweru kibaye mu gihe Israel iri mu ntambara na Hamas nyuma y’ibitero by’uyu mutwe byatangijwe kuri uyu wa gatandatu ushize biturutse muri Gaza, aho bivugwa ko Abanya-Israel basaga 200 bishwe abandi bagatwarwa bunyago n’abarwanyi ba Hamas.
Nibura Abanyapalestine 313 baguye mu gitero cy’ibisasu bya Israel mu karere ka Gaza, kamaze imyaka 16 kagoswe na Israel.


