Ibi nanjye byambayeho: Nshobozwa wihanganishije umusaza ufite umwana ‘wavukijwe kujya muri Bayern Munich’

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR BBC ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Basketball, yihanganishije umusaza wo mu karere ka Huye uvuga ko umwana we yavukijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich; avuga ko na we hari ubwo byigeze kumubaho.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo umusaza witwa Izabitegeka Innocent wo mu murenge wa Kinazi w’akarere ka Huye, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko umwana we w’umuhungu witwa Ishimwe Innocent yari yatoranyijwe mu bana 43 berekeje mu irerero rya Bayern Mà¼nich yo mu Budage; gusa birangira avukijwe ayo mahirwe.

Izabitegeka aheruka kubwira Fine FM ati: “Umwana wanjye yatsindiye amarushanwa mu mupira, abayobozi bashinzwe iby’imipira bantuma ibyangombwa byose bibaho ndabishaka ndabibahereza, bampa na nimero nzajya mbishyiraho, none nategereje igisubizo ndakibura kandi amashuri yatangiye kera, kandi umwana uwo mwanya yarawutsindiye.”

Uyu musaza yasabaga ko yarenganurwa umwana we akajya mu mwanya yatsindiye.

Mu byo yumvikanye ashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] harimo kuba ryaragaragaje ko umwana we afite imyaka 10 y’amavuko itaramwemereraga kujya muri ririya rerero, nyamara umwana afite imyaka 13 iri mu yasabwaga.

Umuvugizi wa FERWAFA, Karangwa Jules, yabajijwe niba yaramenye ikibazo cya Ishimwe, yemera ko FERWAFA ikizi.

Yakomeje agira ati: “Reka nekuvuga ko umwana byarangiye adafashwe, ahubwo byarangiye mu byangombwa yasabwaga hamwe n’abandi bana bose hari ibitari byuzuye, umubyeyi asabwa kubyuzuza. Umwana we afite impano, yari yatoranyijwe mu bandi.”

Karangwa yavuze ko ku makuru FERWAFA yabashije kubona ari uko Ishimwe “yari afite imyirondoro itandukanye yagaragaje mu gihe cyo gukora selection, nyuma yo gukora selection. Kuri uwo mwana nabonye aho ibyangombwa byo muri NESA bigaragaza ko yavutse muri 2013, n’amazina y’ababyeyi ariho atandukanye n’ari ku bindi byangombwa byagaragajwe. Harimo amakuru adahuye mu byangombwa byagaragajwe.”

Karangwa yasobanuye ko muri 43 bari baratoranyijwe, hari abagera kuri 20 bagaragayeho ibibazo bitandukanye byatumye basabwa ibyangombwa nk’ibyasabwe Ishimwe.

Umubyeyi w’uyu mwana we avuga ko ibyangombwa afite bihura, agatsimbarara ku kuba hari izindi mpamvu zatumye umuhungu we atagenda.

Nshobozwabyosenumukiza mu butumwa yanditse kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatanu; yagaragaje ko ibyo kuba hari abana bavutswa amahirwe yo gukina kandi bafite impano bisanzwe; yitangaho urugero.

Ati: “Uyu mubyeyi Niyihagane yumve akomeye si we wa mbere! Nanjye wasanga byarambayeho niba ntibeshye, ariko birababaza koko!”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *