Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zihangayikishijwe n’imirwano imaze iminsi yubuye hagati ya FARDC na M23; ziburira impande zombi ko kurwana nta gusubizo bizigera bizana.
Amerika yabitangaje biciye mu itangazo Ambasade yayo i Kinshasa yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira.
Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira ni bwo imirwano hagati y’Ingabo za Guverinoma ya Congo na M23 yubuye, nyuma y’amezi abarirwa muri atandatu y’agahenge hagati y’impande zombi.
Imirwano hagati y’impande zombi yasize ababarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo, bamwe mu baturage baricwa abandi batwikirwa amazu.
Kugeza ku wa Gatatu w’iki cyumweru impande zombi zari zikirwana, gusa ku wa Kane nta mirwano yigeze yumvikana mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru impande zombi zimaze iminsi zirwaniramo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko “zamenyanye uguhangayika ubwiyongere bw’urugomo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa RDC.”
Zavuze ko “Gukomera kw’imirwano hagati y’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro [ifatanya ku rugamba na FARDC] na M23 kwatumye abantu bahasiga batakaza ubuzima n’imitungo, ndetse abasivile babarirwa mu bihumbi 10 bava mu byabo.”
Amerika yatanze umuburo w’uko “ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikeneye igisubizo cya politiki aho kuba icya gisirikare.”
Iki gihugu cyasabye abarimo Leta ya RDC, MONUSCO ndetse n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gukuba kabiri imbaraga bakoresha mu rwego rwo kurinda abasivile.
Cyasabye kandi impande zihanganye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere, hanyuma zikubahiriza agahenge kashyizweho ku itariki ya 7 Werurwe 2023.
Amerika kandi yasabye M23 na FARDC kuyoboka inzira ya dipolomasi mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye; ibizeza kubaherekeza muri urwo rugendo gusa ivuga ko izakoresha inzira zose za dipolomasi zishoboka mu rwego rwo “guheza no kwamagana abatambamira amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”
Amerika yasabye ibiganiro hagati ya Congo na M23, mu gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa bwarahiye ko butazigera na rimwe bugirana ibiganiro n’uyu mutwe buvuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.


