U Rwanda rwamaze kwakira icyiciro cya mbere cya bisi zitwara abagenzi u Rwanda rwari rwaratumije, zikaba zitezeho kuziba icyuho cyari kimaze igihe kirekire kigaragara mu gutwara abagenzi.
Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwase Patricie, yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu uhereye uwo munsi, bisi zirenga 300 zizaba zaraguzwe, zarongerewe mu mihanda iri mu mujyi wa Kigali.
Gusa, igihe ntarengwa (tariki ya 27 Gicurasi 2023) cyageze nta bisi n’imwe iragurwa, kandi ikibazo cy’ubucucike muri gare zo mu mujyi wa Kigali kiracyahari, kiragenda gifata intera.
Muri Gicurasi uyu mwaka Dr Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko ziriya Bisi zari zaratinze kubera ko kuzishaka bijya bugorana.
Dr Nsabimana icyo gihe yavuze ko icyiciro cya mbere cya bisi u Rwanda ruzakira kizaba kigizwe n’imodoka 105, zikaba zaragombaga kuboneka mu mezi ane uhereye uwo munsi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira ni bwo izi bisi ziza kumurikirwa Abanyarwanda, zikaba zitezweho kugabanya imirongo y’abagenzi imaze igihe igaragara ahategerwa imodoka; by’umwihariko muri Kigali.
Leta y’u Rwanda ku rundi ruhande ivuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu, ikeneye byibura bisi zibarirwa muri 300 zigomba gushyirwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.


