Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo akaba n’umuririmbyi usigaye wa Good Lyfe Crew, yahakanye burundu ko hashobora kubaho undi muntu wasimbura nyakwigendera Mozey Radio.
Uyu muhanzi yavuze ko agiye kuba umuhanzi wenyine mu buzima bwe bwose ariko yiteguye gukorana n’abahanzi batandukanye mu mishinga mishya n’abandi bisanzwe ariko ngo ntabwo azasimbuza nyakwigendera.
Ati”Nyakwigendera Radio yari umuhanzi nkunda cyane n’abafatanyabikorwa ba muzika bamukunda, kandi sinizera ko hari undi ushobora kumusimbura. Nzakomeza kuririmba njyenyine kuko ni ndasimburwa.
Kuva Radiyo yatabaruka, Weasel yabaye nk’uwigunze ndetse afata ikiruhuko mu muziki.Mu bikorwa bitandukanye uyu muhanzi agaragaramo akunze gukoresha izina “Radio & Weasel” yari asanzwe akoresha akiri kumwe na mugenzi we kuva mu 2008.


