Kenya: Uwiyitaga umwavoka kandi watsinze imanza zose yaburanye yafashwe

Kuri uyu wa Kane ushize, uwo bivugwa ko yiyitaga umunyamategeko atari we w’i Nairobi yafunzwe n’ubuyobozi buvuga ko yibeshyeye ko ari umwunganizi mu by’amategeko w’Urukiko Rukuru rwa Kenya.

Amakuru avuga ko uyu munyamategeko yaburanye imanza 26 imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Rukuru, n’abacamanza b’urukiko rw’ubujurire mbere y’ifatwa rye, kandi zose yazitsinze.

Yatawe muri yombi n’ishyirahamwe ry’abanyamategeko ryo muri Kenya ishami rya Nairobi rishinzwe ibikorwa byihuse (RAT) kubera ibirego byo kwiyita icyo atari cyo.

Yatawe muri yombi ubwo RAT yakiraga ibibazo by’abaturage ku bikorwa bye by’uburiganya nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star ivuga.

Hakurikijwe inyandiko z’ishyirahamwe ry’abavoka bo muri Kenya, LSK, ntabwo ari umwavoka kandi nta ruhushya afite rwo gukora uwo murimo muri Kenya.

Mu itangazo ryabo, bavuze ko uyu mugabo atari umwunganizi wo mu Rukiko Rukuru rwa Kenya cyangwa ngo abe umunyamuryango w’ishyirahamwe ryabo.

“Byamenyeshejwe Ishami rya LSK Nairobi binyuze mu itsinda ry’ibikorwa byihuse (RAT), ko umuntu wari ku ifoto yagiye yiyita kandi akitwara nk’umwunganizi w’Urukiko Rukuru rwa Kenya akaba n’umwe mu bagize LSK Nairobi.”

Afungiye ku cyicaro gikuru cya RAT mu gihe hagikorwa iperereza.

Muri icyo gihe kandi, amashusho ye yunganira uwahoze ari umuyobozi wa Mungiki mu manza zaciye kuri televiziyo yagaragaye kuri interineti.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *