EAC yamaganye abavuga ko ingabo zayo muri RDC zikorana n’inyeshyamba

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Dr Peter Mathuki, yamaganye abakomeje kuvuga ko ingabo ziri mu butumwa bwawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, zizwi nka EACRF, zikorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu itangazo Dr Mathuki yashyizeho umukono kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe kandi wamagana imirwano yubuye hagati y’imitwe yitwaje intwaro kandi ngo biri kubera mu bice EACRF igenzura.

Yagize ati: “EAC ihangayikishijwe cyane n’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro mu bice EACRF ikoramo operasiyo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa RDC. Iyi mirwano yabyaye imfu, inkomere no guhunga kw’abasivili. Ibyo bikorwa binyuranya n’imyanzuro y’amahoro yafatiwe i Nairobi.”

Dr Mathuki yahamije ko “ingabo zaturutse mu Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo ziri muri aka gace zubahiriza amahame ngengamyitwarire n’imirongo yashyizweho muri sitati y’amasezerano y’ingabo n’amategeko mpuzamahanga. Aya mabwiriza arimo kurinda abaturage, ihame risumba ayandi.”

Uyu munyamabanga yanamaganye amakuru avuga ko abasirikare bo muri EACRF bakorana n’imitwe yitwaje intwaro. Ati: “Duhangayikishijwe cyane n’ibirego bidafite ishingiro n’icengezamatwara ribi rishyirwa ku ngabo za EACRF, bizigerekaho imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro. Ibyo birego bigamije guhakana akazi gakomeye n’ibyagezweho n’ingabo zacu za EAC.”

Dr Mathuki atangaje aya magambo nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa M23 ushinje ingabo z’u Burundi gukorana n’imitwe ya Wazalendo n’ingabo za Leta ya RDC, na Leta ya RDC igashinja izindi ngabo zo muri EACRF (iza Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) gukorana na M23.

We asobanura ko imikoranire ya hafi iri hagati ya EACRF na Leta ya RDC igamije gufungura imihanda minini, gucyura abangiye imbere mu gihugu no kuzamura uburyo bwo kurinda abasivili.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *