Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe yica umwana ufite nk’umwaka akomeretsa nyina. Ibi byabereye i Mwenda, umudugudu uherereye mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru) mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu Kane ushize.
Nk’uko byatangajwe na Meleki Mulala, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile nshya mu Murenge wa Ruwenzori, abahohotewe ni abo mu muryango w’umusirikare. Aba ni umugore we n’umwana we. Ushinjwa ngo yaba yari aturutse ku irondo i Mavogho hafi ya Loselose.
Nta mpamvu yatumye atangira kurasa iramenyekana, ariko umwana yahise apfira aho ngaho, naho nyina bivugwa ko ari we yashakaga kwica arakomereka. Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Mutwanga ameze nabi cyane nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Kugeza ubu, umusirikare uvugwa yaracitse, kandi impamvu zamuteye gukora iri bara ntiramenyekana.
Sosiyete sivile yasabye ko haba iperereza kugira ngo haboneke uwakoze ubwicanyi kandi abazwe ibyo yakoze.
Ku baturage, bavuga ko batabonye amahano nk’aya bwa mbere, bavuga ko kugira aka karere akarere kayobowe gisirikare mu rwego rw’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bifite uruhare runini mu kurushaho guhungabana k’umutekano kandi ubutabera bwa gisirikare bugomba guhana ibyo bikorwa.


