Abitabiriye imyigaragambyo yo gusaba Ingabo za EAC kuva ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yabujijwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira 2023, batatanyijwe n’abashinzwe umutekano.
Aba bavuga ko ari inzirakarengane z’intambara yashojwe n’u Rwanda kuri Congo bavuga ko barambiwe ingabo z’umuryango wa EAC, bashinja gukorana na M23, ku butaka bw’igihugu cyabo.
Umwe mu bagize iryo huriro ryiswe collectif des victimes de l’agression Rwandaise, Theoneste Bahati, avuga ko umuryango wabo n’abandi bashakashatsi bafite ibimenyetso byemeza urwego ubufatanye izi ngabo za EAC na M23.
Avugana n’urubuga tazamardc.net uyu yagize ati ” Dufite ibimenyetso byemeza ko ingabo za EAC zikorana n’inyeshyamba za M23. Ni zo zoroshya urujya n’uruza no kongera imbaraga umwanzi. EAC irasa ku barwanyi birwanaho, ni zo kugeza ubu zituma Rutshuru itarafatwa na Wazalendo. Turashaka ko izo ngabo ziva ku butaka bwacu byihuse,”

Nyuma yo kuburizamo imyigaragambyo yabo, abagize iri huriro bahise basohora itangazo ryamagana igipolisi bashinja kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse na Meya wa Goma bashinja imyitwarire yo kudakunda igihugu.
Barasaba kandi ko bagenzi babo batatu batawe muri yombi na polisi barekurwa, ndetse bagasaba Umujyi wa Goma gushaka abandi bagenzi babo batatu, abagore babiri n’umugabo baburiwe irengero.


