Burundi:Umuyobozi w’Ishyaka yanenze ubutegitsi ahita afungwa

Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, yafunzwe nyuma yo kunenga guverinoma ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubutabera.

Ni umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere rirambye mu Burundi (Codebu), aho kuri uyu wa kabiri yafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura ashinjwa guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu no kugisebya.

RFI itangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hibukwaga Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’Abarundi, nibwo akoresheje urubuga rw’ishyaka rwa Twitter(X) Nibizi Kefa, yavuze ko u Burundi buri mu bihe bigoye bigizwemo uruhare n’Ubuyobozi.

Ati”Mu gihe u Burundi bugowe no kunyura mu mibabaro itigeze ibaho kubera ubuyobozi bwananiranye.Ishyaka rya Codebu rirahamagarira abaturage kudacika intege bagafatira urugero ku gikomangoma Louis Rwagasore bityo ibibazo bigacyemuka.”

Bidatinze rero kuri uyu wa Kabiri, nibwo kuri urwo rubuga rwa X hisukiranyije inyandiko (Posts) z’iri shyaka rivuga ko ryicuza ku bitekerezo byatanze kandi ko nta kibi cyari kigenderewe.Gusa mbere yo kwandika ayo magambo,Visi-perezida w’ishyaka rya Codebu, Jacqueline Hatungimana, yari yatangaje ko yatunguwe kandi ko atumva impamvu umuyobozi wabo yazize bityo ngo akaba abona nta butabera burimo.

Uyu muyobozi w’iri shyaka afunzwe , mu gihe irindi ‘CNL’ rya Agathon Rwasa ritavuga rumwe n’ubutegetsi , rihagaritswe mu bikorwa byose bya politiki mu gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *