Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, Twahirwa Séraphin uregwa kuyobora ibitero bitandukanye byo kwica Abatutsi mu mujyi wa Kigali mu gihe cya jenoside, yihakanye abatangabuhamya bamushinje.
Twahirwa akomoka mu yari Perefegitura ya Gisenyi kandi yabaye umukozi muri Minisiteri yari ishinzwe imirimo ya Leta, MINITRAPE. Araburanira hamwe na Basabose Pierre wabaye umusirikare n’umucuruzi muri Kigali, bombi bashinjwa ibyaha bya jenoside n’iby’intambara.
Ubwo Twahirwa yagarukaga muri uru rubanza rwatangiye mu mizi tariki ya 8 Ukwakira 2023, Perezidante w’urukiko yasomye ubuhamya bwatanzwe mu ibazwa ry’ubushinjacyaha mu Rwanda mu mwaka w’2006 n’2015.
Aba batangabuhamya bemeje ko Twahirwa yari Interahamwe ikomeye yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kigali, akaba ari umwe mu bahaye Interahamwe intwaro, akayobora ibikorwa byo gusambanya abagore ku gahato, gushyira bariyeri no gusahura Abatutsi.
Mu bo Twahirwa ashinjwa kwica, harimo umuryango wa Ndengeyingoma Roger wari ufite abana 11. Ibi byavuzwe n’umutangabuhamya wari utuye i Karambo (ubu ni muri Gatenga, Kicukiro), wemeza ko ibyo yabibonye n’amaso ye mu 1994 ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko.
Uyu mutangabuhamya ni umubyeyi. Yabwiye urukiko ko Twahirwa yagiye mu gace bari batuyemo, yivugira ko yabaye Perezida w’Interahamwe, anahita amanika ku rugo rwe ibendera ry’ishyaka MRND ryari ku butegetsi muri icyo gihe.
Yakomeje avuga ko Twahirwa yohereje Interahamwe, zijya gutwikisha amapine urugo rw’umuryango wa Ndengeyingoma. Icyo gihe ngo umugore w’uyu mugabo yabonye umuriro ubaye mwinshi, asohoka mu nzu, asaba imbabazi, Twahirwa afata imbunda ya pisitoli, arasa uyu mugore, abandi bose bagize umuryango bahira mu nzu.
Perezidante w’urukiko yahaye Twahirwa umwanya ngo avuge kuri ubu buhamya, asubiza ko atibuka amazina y’aba batangabuhamya kandi ko ibyo bamushinja byose ari ibinyoma.
Twahirwa kandi yanahakanye uruhare rwe mu rupfu rwa Ndengeyingoma n’umuryango we wose, asubiza ko atari kubica kuko yabafataga nk’inshuti ze zikomeye.
Urubanza rurakomeza kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, humvwa abandi batangabuhamya.
Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.


