Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira, yasuye igihugu cya Armenia, aho mu ruzinduko rwe yasuye irimbi rya gisirikare rya Yerablur Pantheon mu rwego rwo kwibuka no kunamira ingabo zaguye ku rugamba.


Umunyamabanga Mukuru wa OIF yashyize indabyo ku irimbi aha icyubahiro abasirikare ba Armenia baguye mu ntambara zitandukanye cyane cyane iheruka guhuza iki gihugu na Azerbaijan nk’uko tubikesha armenpress.am.



Mushikiwabo kandi yabonanye n’abayobozi ba Armenia barimo Perezida Vahagn Khatchatourian, Minisitiri w’Intebe, Nikol Pashinyan, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ararat Mirzoyan, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya OIF na Guverinoma y’iki gihugu.

Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Khatchatourian
Minisitiri w’Intebe, Nikol Pashinyan yavuze ko ubufatanye hagati y’impande zombi, by’umwihariko muri iyi myaka micye ishize, bwarushijeho gukomezwa agaragaza icyizere afitiye imishinga zihuriyeho mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Mushikiwabo aramukanya na Minisitiri w’Intebe Pashinyan

Mushikiwabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mirzoyan
Nikol Pashinyan kandi yakomoje ku baturage bakomoka muri Armenia bagera mu 100,000 baherutse guhatirwa gusubira iwabo bahunga agace ka Nagorno-Karabakh avuga ko ari ingaruka za politiki ya Azerbaijan y’itsembabwoko ndetse n’intambwe ziri guterwa mu kurenga ibibazo bafite kandi asaba n’ubufasha bw’Umuryango Mpuzamahanga.

Mushikiwabo akaba yavuze ko yagiye muri Armenia kugaragaza ko yifatanyije n’abaturage b’iki gihugu nyuma yo kuvanwa mu byabo ku ngufu mu gace ko ku mupaka ka Nagorno-Karabakh, ibihugu bya Armenia na Azerbaijan bikomeje gupfa.


