Intumwa Ihoreho yungirije y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Kayinamura Robert, yagaragarije Inteko Rusange ko urubanza rwa Kabuga Félicien rwagombaga gukomeza nk’urw’Abanazi babiri bo mu Budage, hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose.
Urukiko rwa UN, urugereko rw’ubujurire tariki ya 7 Kanama 2023 rwashimangiye umwanzuro w’urw’ibanze wo muri Kamena 2023 w’uko urubanza ruhagarara, rusobanura ko Kabuga ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’indwari ikomeye arwaye yo kwibagirwa.
Ni icyemezo Ubushinjacyaha Mukuru wa UN yaragagaje ko atishimiye, ariko avuga ko agomba kucyubaha. Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi na wo wagaragaje ko utacyishimiye, wongeraho ko gisubiza ibubisi ibikomere by’abarokotse.
Uyu Mushinjacyaha Mukuru, Serge Brammertz, mu itangazo yashyize hanze, yagize ati: “Nasuzumye nitonze Icyemezo cy’Urugereko rw’Ubujurire mu rubanza rwa Kabuga. Iki cyemezo kigomba kubahirizwa n’ubwo kidashimishije. Nifatanyije n’abantu bakorewe ibyaha n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Bakomeje kwizera ubutabera mu gihe cy’ibinyacumi bitatu bishize. Nzi neza ko iki cyemezo kiri bubababaze kikanabaca intege. Ubwo mperuka gusura u Rwanda, numvise neza ukuntu byari ngombwa ko uru rubanza ruburanishwa kugeza rurangiye.”
Kayinamura, mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023, yavuze ko ihagarikwa ry’urubanza rwa Kabuga ari urushyi rwakubiswe mu maso y’abazize jenoside n’abayirokotse, kandi ngo imyaka afite n’indwara arwaye ntibyagombaga gutuma ataburana.
Yagize ati: “Impamvu yatanzwe y’isubika ry’urubanza rwa Kabuga y’uko adashobora kuburana bitewe n’imyaka ni urwitwazo ruteye isoni, kandi ni urushyi mu maso y’abazize jenoside n’abarokotse. Imyaka ye ntiyagombaga gutuma atahura n’ingaruka z’ibikorwa bye. Ubutabera ntibugira imyaka. Afite imyaka 88.”
Kayinamura yasobanuye ko umukecuru Irmgard Furchner w’imyaka 97 y’amavuko wo mu Budage ndetse n’undi Mudage witwa Josef Schà¼tz wari ufite imyaka 101, bari Abanazi, baburanishijwe n’urukiko rw’igihugu cyabo ku ruhare bagize muri jenoside yakorewe Abayahudi, baranakatirwa. Yashingiye kuri izi ngero abaza niba Kabuga we afite umwihariko.
Kabuga Félicien ukomoka i Byumba avugwaho kuba umwe mu baterankunga bakomeye b’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umuntu wari umushoramari ukomeye mu Rwanda. Nyuma y’imyaka itatu atawe muri yombi, afite amahirwe yo gufungurwa, akoherezwa mu gihugu kizemera kumwakira.


