Uyu arabaza niba ibibera muri FERWAFA guverinoma yaba ibizi

FERWAFA yiswe igisebo ku gihugu, Guverinoma isabwa kugira icyo ikora

Abanyarwanda bakomeje kwamagana Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barishinja imikorere mibi, ni nyuma y’aho mu itangazamakuru hagaragaye abana ubu bamaze kuba babiri bavuga ko bari batsindiye kujya muri muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda ariko bakamburwa amahirwe yabo mu buryo bita ubw’amaherere.

Abantu batandukanye kuri Twitter bakomeje kugaragaza ko imikorere y’iri shyirahamwe idahwitse ndetse ko ari yo ntandaro yo kuba u Rwanda rudatera imbere mu mupira w’amaguru, harimo n’abari gusaba guverinoma y’u Rwanda kugira icyo ikora kuri iki kibazo.

Uyu arabaza niba ibibera muri FERWAFA guverinoma yaba ibizi
Uyu arabaza niba ibibera muri FERWAFA guverinoma yaba ibizi

Abagaya FERWAFA bari kubihera ku kuba ntacyo isubiza kuri ibyo bibazo by’abo babana bagaragaza ko barenganyijwe ndetse bakanabihera ku kuba barebeye ku masura n’igihagararo cy’abatoranyijwe ngo bigaragaza ko barengeje imyaka 14 yari yarafashwe nka ntarengwa n’ubwo Bwiza.com tutabihagazeho koko niba iyo myaka bayirengeje (Ni ibivugwa).

Abo bari mu batoranyijwe banatangiye imyitozo
Abo bari mu batoranyijwe banatangiye imyitozo

Ibitekerezo (comments) zigaya FERWAFA byose byatanzwe kuri ubwo butumwa bwayo buvuga ko imyitozo yatangiye mwabisoma ku mafoto akurikira.

1-3.png
3-2.png

4-2.png

5-2.png
6.png

7-2.png

Kanda hano usome ibitekerezo byose byatanzwe kuri iyi ngingo

Abana babiri bamaze kugaragaza ko bananijwe bakabuzwa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich barimo Ishimwe Innocent na Iranzi Cedric bose bagaragaye kuri Fine FM.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *