Abacamanza b’iperereza bari bashinzwe iperereza ku Ngabo z’u Bufaransa zishinjwa kuba ntacyo zakoze mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bongeye gutesha agaciro ubujurire bw’abatanze ikirego.
Icyemezo gishya cyari gitegerejwe nyuma y’icyemezo cya mbere cyo kureka gukurikirana Ingabo z’u Bufaransa cyo mu 2022. Icyo gihe habaye kujurira maze kuwa 28 Nyakanga 2023 abacamanza bongera gutegeka guhagarika iperereza nk’uko tubikesha 20minutes.fr.
Muri uru rubanza, amashyirahamwe Survie, Ibuka, FIDH n’abacitse ku icumu batandatu bo mu Bisesero, n’abaregera indishyi, bashinje Ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise “ubufatanyacyaha muri jenoside”.
Bashinja Ingabo z’u Bufaransa kuba zaratereranye ku bushake mu gihe cy’iminsi itatu impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye mu misozi yo mu Bisesero, mu burengerazuba bw’u Rwanda, zikareka abicanyi bakica abakabakaba 50,000 muri bo kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena 1994.
Icyemezo cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri ushize, cyagenzuwe na AFP kuwa gatatu, kigaragaza ko abacamanza babiri bashinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu b’urukiko rwa Paris banzuye kureka gukurikirana abasirikare batanu b’Abafaransa barebwaga n’iperereza batigeze baburanishwa.
Abacamanza banzuye ko: “Mu gihe cy’ibyabaye mu Bisesero, Ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Rwanda (…) ntizabaye abafatanyacyaha binyuze mu kwifata ku cyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe abasivili b’Abatutsi”.
Abatanze ikirego bataye utwatsi uyu mwanzuro ndetse bemeza ko bazongera bakajurira.


