Umunyamakuru uzwi cyane kuri radiyo akaba na DJ, uzwi nka Jacob Omutuuze yashinje umuhanzi Eddy Kenzo kwica abantu akabatangaho ibitambo kugirango ahirwe mu muziki.
Mu nyandiko yakangaranyije abatari bacye yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Omutuuze yavuze ko Kenzo ari umwicanyi watambye abantu benshi kugirango agere ku ntsinzi y’umuziki.
Uganda showbiz itangaza ko ibyo birego bituruka ku kutumvikana hagati y’abo bagabo bombi kubera indirimbo ya Kenzo yise ‘Balipila Boda’ aho uyu Omutuuze yari yanenze iyi ndirimbo, avuga ko bidakwiriye ko yashyirwa ku rutonde rw ‘indirimbo 10 zambere zikomeye muri Uganda.
Omutuuze yavuze ko afite ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo avuga ku ruhare rwa Kenzo mu bwicanyi n’indi migenzo yakoze ngo abe igitangaza.Yaburiye kandi Kenzo ko ntaho azacikira ubutabera, kandi ko umunsi umwe azashyira ibyaha bye byose hanze.
Ati: “Ndashaka gusubiramo ibyo navuze mbere kuri Eddy Kenzo. Ni umuntu mubi cyane wishe abantu benshi akabatamba kugirango agere ku gasongero mu muziki. Gusa ndashaka kumuburira ko nawe azapfa kandi aryozwe ibyaha bye.Ibyo mvuga niba mbeshya Imana inyice cyangwa mbure umwana wanjye.
Abafana ba Kenzo bihutiye kumurengera bagaba igitero kuri uyu munyamakuru bagaragaza ko ari ukumusebya.Gusa kugeza ubu Eddy Kenzo ntacyo arabivugaho.Uyu Dj Jacob asanzwe atavuga rumwe n’uyu muhanzi.Ubusanzwe yamenyekanye cyane kuri Dembe Fm na New Vision radio.


