Abaturage ba Gaza bongeye guhura n’irindi joro ry’imvura y’amabombe ya Israel ubudatuza mu gihe hatarizerwa niba umupaka wa Rafah uza gukingurwa kugira ngo ibikoresho bikenewe bigere muri ako gace.
Abayobozi muri Gaza bavuga ko abantu benshi baguye mu gitero cy’indege cya cyibasiye urusengero rw’itorero ry’Aba-Orthodox b’Abagereki rwa Saint Porphyrius nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Minisitiri w’ingabo muri Israel yabwiye ingabo ko vuba aha bazabona Gaza “bayirimo imbere”, byerekana ko igitero cyo ku butaka cyegereje.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagereranyije Hamas n’u Burusiya, avuga ko igishyizwe imbere ari ugucyura imbohe z’Abanyamerika zifunzwe na Hamas.
Nibura Abanyapalestine 3,785 bamaze kugwa mu bitero bya Israel kuri Gaza kuva igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira muri Israel cyaba, aho ubu abantu barenga 1.400 ari bo bamaze kubarurwa bakiguyemo.


