Polisi yagaruje metero 90 z’insiga z’amashanyarazi zari zibwe inata muri yombi abagabo babiri bari bazibye.
Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi aho abagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, barimo uw’imyaka 51 wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na Metero 78 ndetse n’ibizingo bitatu bisanzwe bijyaho izi nsinga.
Hanafashwe kandi ari kandi n’undi w’imyaka 26 wafatanywe insinga zireshya na metero 12, bombi bakaba barafatiwe mu Mudugudu wa Nyarutarama mu Kagari ka Nyarubande mu Murenge wa Byumba.
Raporo itangwa n’urwego rwa Polisi igaragaza ko Intara y’Amajyarugura iza ku mwanya wa kabiri mu zifite abaturage bafatwa bangiza ibikorwa remezo, aho iza ikurikira Intara y’Amajyepfo.
Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’uko abaturage bo mu Kagari ka Nyarubande bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi riterwa n’iyibwa ry’insinga, ndetse bakavuga n’abo bakeka.
Abafashwe n’insinga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bacyekwa.
Aba bafashwe nyuma y’uko mu minsi ishize mu karere ka Muhanga na Bugesera hari abafashwe bakarwanya inzego zishinzwe umutekano bakaraswa bakahasiga ubuzima.


