Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Polisi y’u Burundi umuturage w’icyo gihugu witwa Jolis Bukeyeneza ukekwaho kwiba za miliyoni z’amafaranga y’Amarundi agatorokera mu Rwanda.
Igikorwa cyo gushyikiriza u Burundi uyu mugabo cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi w’i Nemba mu karere ka Bugesera.
Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Bukeyeneza w’imyaka 30 y’amavuko yatorokeye mu Rwanda, mbere yo gutabwa muri yombi n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda.
Byari nyuma yo kwiba arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’Amarundi muri Banki y’Ubucuruzi y’u Burundi (BANCOBU) yari abereye umukozi.
Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yajyaga gushyikirizwa igihugu cye yagerageje kwiyahura, birangira akomeretse mu buryo bukomeye.
Nyuma yahise ajya kuvurirwa mu bitaro bya Nyamata aho yasuwe n’intumwa z’u Burundi zari zaje kumutora.


