Umusore w’imyaka 22 yatawe muri yombi nyuma yo kwigira nka mannequin imbere y’idirishya ry iduka ribarizwa mu gihigu cya Pologne
Uyu musore wari wigize nk’igikoresho gifite ishusho y’umuntu bagaragarizaho imyenda icuruzwa(Mannequin), yagumye aho ku iduka maze nyiri iduka amaze kugenda yiba ibicuruzwa birimo imikufi.
Abategetsi ba Polonye bavuze ko amaherezo uyu mugabo yakomeje kwiba ariko ku bw’ibyago abonwa n’abashinzwe umutekano mu isoko iryo duka ryari riherereyemo.Polisi ivuga ko atari bwo bwa mbere yibye mu isoko.
Polisi kandi yavuze ko yakuye amafaranga mu bubiko bw’aho abikwa ariko ntibyamuhira kuri iyi nshuro kuko yahise atabwa muri yombi.



