Kuba hari imanza nyinshi zitarasozwa usanga abaturage bavuga ko zibashyira mu gihombo gikabije bitewe n’uko hari ibyabo batinda kubonaho uburenganzira.
Muri rusange muri iyi myaka itatu ishize, hari imanza zisaga ibihumbi 52 zasabiwe kurangizwa ariko murizo izisaga 27,000 ni zo zarangijwe mu gihe izindi zisaga 25,000 zitararangizwa.
Mu zarangijwe izigera ku 4,525 zarangijwe n’abahesha b’inkiko b’umwuga mu gihe izisaga 23,000 zarangijwe n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko ryo risanga kutarangiza imanza biterwa no kutita ku bibazo by’abaturage uko bikwiye bikarangira batabonye ubutabera bwuzuye.
Kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko usanga bikoma mu nkokora ubutabera bwuzuye buhabwa abaturage batsinze imanza runaka.Abatararangirijwe imanza bose bahuriza ku kuba bibadindinza mu iterambere ndetse bigatuma batakariza icyizere servisi z’inzego zibishinzwe.
Nyakana William wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko yatsindiye imitungo ifite agaciro ka miliyoni 12 ariko ngo hashize imyaka isaga 2 ayirukaho atarayihabwa ibintu afata nk’ubutabera butuzuye.
Harrison Mutabazi ,Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, avuga ko imyanzuro y’Urukiko ubundi ishyirwa mu bikorwa n’abahesha b’inkiko b’umwuga ndetse n’abatari ab’umwuga.
Ibyo ngo bisobanura ko urukiko ntaho ruba rugihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ruba rwamaze gufata.Gusa ibi umuyobozi atangaza byose ntabwo bishyirwa mu bikorwa kuko umuturage ashobora kumara imyaka runaka yiruka ku bayobozi ngo bashyire mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.
RBA


