Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ubuzima muri Gaza yatangaje ko Abanyapalestina barenga 700 baguye mu bitero by’indege bya Israel, umubare munini w’abantu bapfuye mu masaha 24 kuva Israel yatangira ibitero by’indege byo gusenya abarwanyi ba Hamas bagabye igitero ku butaka bwa Israel ku itariki ya 7 Ukwakira.
Israel yavuze ko yahitanye abarwanyi benshi ba Hamas mu gitero cyaraye kibaye mu gace kagoswe ariko ivuga ko intambara yo gusenya umutwe wa kisilamu izatwara igihe.
Mu gihe inzego z’ubutabazi zaburiye ko muri Gaza hari ibibazo by’ubutabazi, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yerekeje muri Israel kugira ngo ayitere inkunga.
Yabwiye Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, ko u Bufaransa bwifatanyije na Israel mu ntambara irwana na Hamas ariko yongeraho ko itagomba kurwana “idakurikiza mategeko”.
Umuryango w’Abibumbye wasabye Israel guha inzira izindi mfashanyo zerekeza muri Gaza, ivuga ko imfashanyo yatanzwe kugeza ari agace gato k’ibikenewe n’abaturage bari mu kaga.
Ibi bitero bivugwa ko byahitanye abantu 700 bije bikurikira ibindi bivugwa ko byahitanye abantu 400 ku Cyumweru gishize.
Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko abantu bakabakaba 5800 bamaze gupfa muri Gaza kuva ibitero byatangira.


