M23 ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira yerekanye intwaro zirimo n’izigezweho iheruka kwambura Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni intwaro uyu mutwe wafatiye mu mirwano ikomeje kuwusakiranya n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2023.
Mu ntwaro uyu mutwe werekanye harimo izigezweho zisanzwe zikoreshwa n’umutwe w’abasirikare barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi, iz’umutwe w’abasirikare kabuhariwe uzwi nka Hibou ndetse n’iza ba mudahusha.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, yavuze ko abasirikare b’iyi mitwe yombi bari mu benshi M23 imaze iminsi ihanganye na bo; ibitandukanye n’ibyo RDC ivuga ko abarwana na M23 ari inyeshyamba zigize imitwe ya Wazalendo.
Major Willy Ngoma yavuze ko hejuru y’Ingabo za FARDC M23 inahanganye ku rugamba n’abarimo FDLR, APCLS, Nyatura ndetse n’abacancuro basanzwe bakorana na FARDC.
Mu mbunda uyu mutwe werekanye kandi harimo za Machine Gun ndetse n’izindi mbunda ziremereye z’amoko atandukanye.
Mu bikoresho M23 yerekanye kandi harimo za drone ivuga ko FARDC yifashishaga mu gukora akazi kayo k’ijoro ndetse n’ibikoresho byinshi by’itumanaho.
Uyu mutwe uvuga ko ibyo werekanye ari nk’agatonyanga mu nyanja, kuko ngo ufite “intwaro nyinshi wafashe ndetse n’Amahanga y’imfungwa z’intambara zo mu mitwe itandukanye” yafatiye ku rugamba.
Major Willy Ngoma yabwiye umuryango mpuzamahanga ko M23 igishaka ibiganiro na Leta ya Congo, gusa ashimangira ko mu gihe Ingabo zayo zizaba zikomeje kwica abanye-Congo uriya mutwe witeguye gukomeza kubarinda.


