Nyabihu: Ihenda ry’imbuto z’ibirayi ryatumye bamwe mu babihingaga babihagarika

Mu gihe ubu imbuto z’ibirayi zahoze zigura hagati y’amafaranga 300 na 400 ubu zigeze ku mafaranga 1200, abahoze babihinga bo mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, aba bahinzi bavuga ko byatumye babireka kubera kudapfa kwigondera imbuto.

Kuba imbuto y’ibirayi yarahenze, hari ababihinganga bahisemo kubireka ndetse n’abashakaga kubihinga bakererwa ihinga, mugihe muri aya mezi byabaga bigeze mu ibagara nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abatubuzi b’imbuto y’ibirayi kuza kubituburira hafi aho abaturage babibona, ngo kandi bakaba baramaze kubiganiraho na Minisiteri y’ubuhunzi n’ubworozi, MINIGRI.

Ati “tuzashyiraho imbaraga zo gushishikariza abatubura kuba babikora mu bice byorohereza ababihinga kubona imbuto mu buryo bworoshye, Minisitiri wa MINIGRI aherutse kudusura icyo twarakiganiriye nawe yavuze ko imbuto ikwiriye gutuburwa, imbuto ijyanye n’igihe, ijyanye n’ubutaka bw’ahantu ariko ko n’ihari yashyirwa ahantu babasha kuyibona mu buryo bworoshye”.

Ababirebera hafi bemeza ko uyu munsi ibiciro by’umusaruro wabyo byari bitangiye kugabanyuka ku masoko, urebeye mu indorerwamo y’ahazaza habyo, byazaba bigoranye kubona ibirayi ku giciro kiri hasi mu gihe ababihinganga bahisemo kubireka bakihingira ibijumba n’ibindi kubera kubura imbuto y’ibirayi naho ibonetse ikaboneka ku giciro cyo hejuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *