Ambasaderi wa Israel muri Loni yahamagariye Antonio Guterres kwegura

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Ukwakira, Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye, Gilad Erdan, yahamagariye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango, Antonio Guterres, kwegura.

Gilad Erdan yashinje Guterres “kwerekana ko yumva” impamvu y'”iterabwoba n’ubwicanyi” ku bitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira byibasiye Israel.

Mu magambo yatangarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa Kabiri, Guterres yasabye ko imirwano ihagarara vuba kandi yamagana “kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu tubona muri Gaza.”

Yavuze ko Abanyapalestine bamaze imyaka mirongo ubutaka bwabo bwigaruriwe, mbere yo kongeraho ati: “Ni ngombwa kumenya ko ibitero bya Hamas bitabaye gutyo gusa.”

Hamas ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Israel na Amerika, ndetse n’u Budage n’Ubumwe bw’u Burayi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Ambasaderi Erdan yifashishije icyahoze ari Twitter, avuga ko amagambo ya Guterres agaragaza ko “adakwiriye kuyobora Loni.”

Erdan yanditse ati: “Ndamuhamagarira guhita yegura.” “Nta busobanuro cyangwa impamvu n’imwe yo kuvugana n’abagaragariza impuhwe ubugizi bwa nabi bukabije bwakorewe abaturage ba Israel ndetse n’Abayahudi….”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *