RDC yatangaje ko ititeguye gushyikirana n’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ititeguye gushyikirana n’iy’u Rwanda muri iki gihe kuko ngo ingabo zarwo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 biri mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 23 Ukwakira 2023, ari kumwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya.

Lutundula yari asabwe kuvuga kuri Perezida wa Angola, Joà£o Lourenà§o, mu mpera z’icyumweru gishize wavuze ko kunga RDC n’u Rwanda bisa n’ibyananiranye bitewe no kuba M23 igifite ubutaka igenzura, ikanarwana. Icyo gihe yagiriraga uruzinduko muri Kenya.

Ku byavuzwe na Lourenà§o, Lutundula yabwiye abanyamakuru ko koko ibiganiro bitashoboka kuko ngo u Rwanda rufite ingabo ku butaka bw’igihugu cyabo, zifatanya na M23 kugenzura ibice byabwo.

Yagize ati: “Niba ibiganiro n’u Rwanda byifuzwa, birasobanutse ko u Rwanda rugomba kuva ku butaka bwa Congo, rugahagarika ubushotoranyi kandi rukarekera gufasha abaterabwoba ba M23 bamaganwa n’amasezerano ya Afurika yunze ubumwe yo gukumira no kurwanya iterabwoba.”

Lutundula yakomeje ati: “Niba ibiganiro ku mpande zombi bitekerezwaho, ni ngombwa ko twumva ko ubutaka butazahinduka. Congo si igihugu gitangwa, kirafunguye ariko ntigitangwa. Bityo rero muri ibi bihe, nta muyobozi wo muri Congo uteganya gushyikirana.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC yasubiyemo ijambo Perezida Félix Tshisekedi yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ko nta n’ibiganiro bizabaho hagati ya Leta yabo na M23 kuko ngo uyu mutwe witwaje intwaro wakabaye urekura ibice wafashe, ukarambika intwaro.

Uyu muyobozi avuze ko nta biganiro RDC iteganya kugirana n’u Rwanda muri iki gihe nyuma y’aho Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, tariki ya 17 Ukwakira yatangarije akanama gashinzwe umutekano ko ibi bihugu bitaganiriye, bishobora kuzarwana intambara yeruye.

Xia yagize ati: “Muri Masisi na Rutshuru twabonye imirwano yubura. Ibyago by’imirwano yeruye hagati y’u Rwanda na RDC bikomeza gushinjanya gufasha imitwe yitwaje intwaro, M23 ku ruhande rumwe na FDLR ku rundi, birahari. Ukongera ingabo, nta biganiro byo ku rwego hejuru bitaziguye bibaho, ndetse n’imvugo z’urwango ziyongera ni ibimenyetso bihangayikishije tudakwiye kwirengagiza.”

RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 no kwinjira ku butaka bwayo, rukabihakana, ahubwo na rwo gufashinja RDC gufasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho, rukagaragaza ko guhabwa ubushobozi bwayo ari ikibazo ku mutekano warwo, by’umwihariko ku bice byegereye umupaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *