CG (Rtd) Emmanuel Gasana arafunzwe

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse na Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburasirazuba, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uru rwego ruvuga ko CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi “nyuma y’igihe akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko nk’Umuyobozi w’Intara Ntara y’Iburasirazuba mu nyungu ze bwite.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira ni bwo Gasana yahagaritswe ku mirimo ye nka Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba.

Itangazo rimuhagarika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente ryavugaga ko yahagaritswe kubera “ibyo agombwa kubazwa akurikiranyweho.”

Cg (rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *