Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yatumiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo mu nama ibera mu mujyi wa Brazaville.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje, iyi nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba irabera mu kigo cy’inama mpuzamahanga cya Kintélé guhera kuri uyu wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 2023.
Muri iyi nama, hazabaho gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cyo kubungabunga uruzi rwa Amazon, Congo n’urwa Borneo Mekong ruherereye ku mugabane wa Asia, muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Biteganyijwe ko muri rusange, iyi nama izitabirwa n’abantu barenga 3000. Perezida Nguesso yatumiyemo abakuru b’ibihugu 10 n’abandi bavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga.


