Inteko Ishinga Amategeko ya Libya yirukanye ba ambasaderi b’ibihugu bishyigikiye Israel

Inteko Ishinga Amategeko ya Libya kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Ukwakira, yasabye ba ambasaderi b’ibihugu bishyigikiye Israel mu ntambara irimo na Hamas, kuva muri iki gihugu. Ibyo bihugu ni Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Butaliyani.

Israel yakomeje kurasa ibibombe muri Gaza kuva ku itariki ya 7 Ukwakira abarwanyi ba Hamas bagaba igitero gitunguranye ku butaka bwa Israel kigahitana abantu 1400 biganjemo abasivili abandi basaga 200 bagashimutwa bakajyanwa muri Gaza.

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko ibi bitero bya bombe bya Israel bimaze guhitana Abanyapalestine 6,500, nabo biganjemo abasivili nk’uko tubikesha AFP.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo, Inteko Ishinga Amategeko ya Guverinoma ya Libya yo mu burasirazuba, itemewe n’Umuryango w’Abibumbye, ishyigikiwe na Gen. Khalifa Haftar, yakangishije gufata ingamba zikaze mu gihe “ubwicanyi bukorerwa Abanyapalestine butahagarara.”

Bati ” Turasaba ba ambasaderi ba leta zishyigikiye Israel mu byaha byayo kuva ku butaka bwa Libya byihuse,”

Itangazo rikomeza rigira riti “Niba ubwicanyi bukorwa n’umwanzi w’Umuzayoni budahagaze, turasaba ko Guverinomna ya Libya ihagarika kohereza peteroli na gaz mu bihugu biyishyigikiye,”

Iyi nteko ishinga amategeko yamaganye mu nyito zikomeye ibikorwa bya guverinoma za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Butaliyani.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *