Umubiligikazi Colette Braeckman wakoreye ikinyamakuru Le Soir mu Rwanda no mu Burundi ntiyemeranya n’umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rubanza rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, uvuga ko Abanyarwanda bagira umuco wo kubeshya.
Tariki ya 18 Ukwakira 2023 ubwo uru rubanza rwatangiye ku ya 9 rwari rukomeje, abunganira abaregera indishyi banenze uburyo Me Flamme “akunda kuvuga” ko mu muco w’Abanyarwanda nta kuvugisha ukuri kubamo.
Icyo gihe uyu munyamategeko yahise asaba ko imvugo y’umwanditsi igira iti: “Umuco wo kubeshya witwa ‘Ubwenge’ uri mu Rwanda, ni igikorwa cy’umuco kitahakanwa” ikwiye guhabwa agaciro muri uru rubanza, amakuru atangwa aturutse mu Rwanda ntahabwe agaciro.
Me Flamme yavuze ko kuri jenoside yakorewe Abatutsi umukiriya we ashinjwa kugiramo uruhare rukomeye, hakwiye iperereza rihagije ku nkomoko yayo, aho kwita cyane ku bivugwa na Leta y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023, urubanza rwakomeje, humva ubuhamya bwa Colette w’imyaka 73 y’amavuko. Yasobanuriye abacamanza ko ashingiye ku mitwe yari yarahawe imyitozo ya gisirikare yari ihari irimo Interahamwe, umuntu yavugwa ko jenoside yateguwe.
Yahise abazwa niba we yahamya ko mu Rwanda yahaye jenoside, arabihamya. Ati: “N’ubwo habaye ibikorwa by’ubutwari bya bamwe mu Bahutu, bagahisha Abatutsi, hakagira abarokoka, jenoside yarabaye rwose. Icyo gihe u Rwanda rwari rwaratumijeho imihoro myinshi kandi n’u Bufaransa bwari bwarahaye u Rwanda intwaro nyinshi zo kwirwanaho.”
Umucamanza yabajije Colette niba yarasubiye mu Rwanda nyuma ya jenoside, asubiza ko yarugiyemo kenshi ariko yasanze Abanyarwanda nta makuru y’ukuri baba bashaka gutanga kubera amateka banyuzemo. Ati: “Nagiyeyo kenshi ariko abantu barifata cyane kubera amateka banyuzemo. Nta we ushobora kukubwira ukuri kw’ibibera mu gihugu.”
Bitandukanye n’ibyo Me Flamme yavuze mu iburanisha ryo ku wa 18 Ukwakira, Colette we yavuze ko kudatanga amakuru kw’Abanyarwanda bidasonuye ko bagira umuco wo kubeshya. Ati: “Sinavuga ko ari umuco wo kubeshya ahubwo ni umuco wo kwifata; kutirekura ngo bavuge ibibarimo.”
Colette kandi yavuze ko isoni Abanyarwandakazi bagira zatumye abasambanyijwe mu gihe cya jenoside batinda gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho, babikora ubwo babonaga ahantu hatekanye babutangira, muri rukiko rwa ICTR na Gacaca. Ati: “Byatwaye igihe kinini kugira ngo abagore bafunguke, bavuge ko basambanyijwe.”
Ibyo gushinja Abanyarwanda kugira umuco wo kubeshya si ubwa mbere Me Flamme abivuze, kuko yanabigarutseho no mu rubanza rwa Neretse Fabien rwabereye i Brussels mu 2019 no mu 2020.
Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.


