Uganda:UPDF yacyeje abasirikare bayo bakubiswe n’abasivili bagacisha macye

Igisirikare cya UPDF gikomeje gushimira abasirikare bayo baherutse gukubitwa n’abaturage ubwo bari mu kazi ko gucunga umutekano ariko ngo bakora kinyamwuga ntibabasubiza cyangwa ngo ntibakoreshe imbaraga z’umurengera.

Amashusho yerekana itsinda ry’abasivili bakubita bakanagerageza kwambura intwaro abasirikare bane ba UPDF mu Karere ka Kayunga yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro ziki cyumweru.

Majoro Charles Kabona, umuvugizi wa Diviziyo ya 1 y’abasirikare ba UPDF, yasohoye itangazo rivuga ku byabaye, yamagana aba baturage bahohoteye aba basirikare.Yashimye abo basirikare kubera ubuhanga bwabo n’ubunyamwuga ndetse n’icyemezo bafashe cyo kudakoresha ingufu zikabije nubwo bakorewe ihohoterwa.

Dailymonitor itangaza ko intandaro y’ayo makimbirane ntabwo yagarutsweho cyane, ariko havugwa ko ari abaturage bashyamiranye bigendeye ku isambu y’umwe mu bitabye Imana bityo uruhande rumwe rw’umuryango rugashaka kuyikubira n’urundi rugakurura rwishyira birangira habayeho igisa n’intambara ari nabwo inzego za gisirikare zabyivanzemo ubwo zacungangaga umutekano hafi aho(Patrol)birangira zihohotewe.

Bivugwa ko hari bamwe mu muryango bari bagurishije ubwo butaka kompanyi ya GM Sugar kugira ngo buhingwemo isukari mu mwaka wa 2018.Gusa ngo byakozwe rwihishwa.Madamu Hellen Butoto, umuvugizi wa polisi mu karere ka Ssezibwa, yatangaje ko nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi kubera iki kibazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *