Amavubi yemeje umutoza wayo mushya

Umudage Torsten Frank Spittler yamaze kwemeza nk’Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Torsten Frank Spittler yatoje amakipe y’ibihugu bya Bhutan na Nepal, gusa yanabaye Technical director mu makipe y’ibihugu bya Yemen, Sierra Leone na Mozambique.

Byitezwe ko agomba gufasha Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuriramo n’amakipe ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo bazahura mu Ugushyingo uyu mwaka.

Mu bagomba kumwungiriza harimo Jimmy Mulisa cyo kimwe na Yves Rwasamanzi usanzwe atoza Marines FC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *