Intumwa ya Tshisekedi ibona M23 idakwiye gutekereza iby’imishyikirano

Intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Prof. Serge Tshibangu, ibona umutwe witwaje intwaro wa M23 udakwiye gutekereza iby’imishyikirano usaba ubutegetsi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Alain Irung wa Radio Okapi kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, Tshibangu yagize ati: “Umurongo wacu ntabwo wahindutse. Ntabwo tuzashyikirana na M23, ntabwo tuzaganira na M23!”

Iyi ntumwa yasobanuye ko impamvu ubutegetsi bwa RDC butazaganira na M23 ari uko imiterere y’uyu mutwe itahindutse kuko ngo “uracyakorera munsi ya Leta y’u Rwanda na RDF. Mbese ibyo nibidahinduka, ntabwo tuzaganira.”

I Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola habayeho ibiganiro byahuje ibihugu byo mu karere, bifatirwamo umwanzuro w’uko ubutegetsi bwa RDC buganira na M23 mu gihe yahagarika imirwano, ikajya mu nkambi by’agateganyo.

Tshibangu avuga kuri aya masezerano, yatangarije Irung ko ibyo ubutegetsi bw’u Rwanda [ahamya ko ari bwo bukoresha M23] bwiyemeje gushyira mu bikorwa butigeze bubikora. Ati: “Ku kibuga nta cyigeze gihinduka. Ibyo ba ‘maà®tres’ bayo b’i Kigali biyemeje ntabwo byubahirijwe.”

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko Leta y’u Rwanda yo ikavuga ko ari ikirego gishingiye ku binyoma. Byageze aho mu nama yabereye i Bujumbura, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, agaragaza ko mu byemezo bifatwa, uyu mutwe nukomeza guhezwa ntacyo bizatanga.

Hari tariki ya 31 Gicurasi 2023 ubwo M23 yafatirwaga icyemezo cyo kujya mu nkambi y’agateganyo ya Rumangabo, maze Dr Ngirente abwira abakuru b’ibihugu ati: “Ndatekereza ko tutashaka amahoro, tudashyizemo abantu barebwa na yo.”

Prof. Tshibangu avuze ko imishyikirano idashoboka mu gihe ingabo za RDC zifatanyije n’abafatanyabikorwa bazo bakomeje kurwanira na M23 mu bice biri muri teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bibarirwa muri 20 ugana mu mujyi wa Goma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *