APR FC yatangaje ko imvune Umurundi Nshimirimana Ismail Pitchou yagiriye mu mukino wa Rayon Sports idakanganye, ndetse ko byitezwe gukorana na bagenzi be imyitozo.
Pitchou yasohotse mu kibuga asimbuwe na Niyomugabo Claude ubwo APR FC yakinaga na Rayon Sports ku Cyumweru, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0.
Uyu musore asohoka mu kibuga byatekerezwaga ko yaba yavunitse mu buryo bukomeye, nyuma yo gukandagirwa agatsitsino na Muhire Kevin.
APR FC ibicishije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko “imvune ya Pitchou ntabwo yari ikomeye, kuri ubu ameze neza kandi aritegura gusubukura imyitozo ejo ku wa kabiri.”
Ibi bivuze ko hari amahirwe menshi y’uko uyu musore azagaragara mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona APR FC izasuramo Muhazi United ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.


