Ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare, yabonye undi mutoza mushya nyuma yo gusezerera Muhire Hassan kubera umusaruro mucye yashinjwaga.
Mutoza mushya w’iyi kipe witwa Mayanja Jackson, yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda.
Jackson Mayanja asanzwe amenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda kuko yabaye umwungiriza wa Mike Mutebi mu ikipe ya As Kigali mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.
Usa uwo mwaka ntiwabahiriye kuko baje kwirukanwa nyuma y’uko mu mikino 13 ya shampiyona batoje batsinzemo imikino 3 batsinda 3 bakanganya 7, ibyo AS Kigali itihanganiye maze ihitamo kubirukana ari nabwo basimbujwe Casa Mbungu.
Uyu mugabo kandi yahise ajya gutoza n’ikipe ya KCCA yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda nabwo aza gutandukana nayo akaba yahawe akazi yari umushomeri.
Mayanja asanze
Ikipe ya Sunrise FC kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6 mu mikino 9 imaze gukina bisobanuye ko Mayanja yitezweho kuyiteturura ikaza ku myanya myiza.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2023,Sunrise izahura na As Kigali mbere yuko akina umukino w’ikirarane ikipe ye ifitanye na APR FC mu Karere ka Nyagatare bityo uyu mutoza akaba agomba kuzigaragaza.


