Depite Mbuyiseni Ndlozi wo mu ishyaka EFF ryo muri Afurika y’Epfo yasabye ko nyuma yo guhamagaza abadipolomate babo muri Israel igihugu cye gikwiye no guhambiriza ambasaderi wa Israel.
“Tugomba kwirukana Ambasaderi wa Israel!” Ntidushobora kuba inshuti kugeza igihe sosiyete yabo izubahiriza amategeko mpuzamahanga, n’uburenganzira bw’Abanyapalestine bwo kubana, ” uyu ni Ndlozi ubwo kuri uyu wa kabiri ushize minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagezaga ku nteko aho guverinoma ihagaze ku kibazo cy’intambara ya Israel na Hamas.
Afurika y’Epfo iri mu nzira yo guha ambasaderi wa Israel, Eliav Belotsercovsky, inyandiko yamagana ibikorwa by’igihugu cye nk’uko umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe umubano n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo, Zane Dangor, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, itariki 08 Ugushyingo 2023.
Mu butumwa bugufi, Dangor yatangarije Reuters ati: “Iyi demarche irasabwa nibishoboka uyu munsi. Ntabwo tuzi neza igihe azinjirira.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru Afurika y’Epfo yahamagaje abadipolomate bayo bakorera muri Israel ngo hasuzumwe umubano wayo n’iki gihugu mu gihe umubare w’abasivili bapfira mu ntambara n’umutwe w’abarwanyi ba Hamas ukomeje kuzamuka.
Afurika y’Epfo imaze igihe kinini iharanira amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati kandi yagiye inyuma y’Abanyapalestine, igereranya ibibazo byabo n’ibyo yahuye nabyo ku butegetsi bwa apartheid bwarangiye mu 1994.


