Ishyamba si ryeru hagati ya Israel na Brazil nyuma y’ibyatangajwe na Mossad

Kuri uyu wa Kane, itariki 9 Ugushyingo, Minisitiri w’ubutabera muri Brazil, Flavio Dino, yamaganye Israel bikomeye nyuma y’uko ikigo cy’ubutasi cya Mossad kivuze ko cyafashije guhagarika igitero cy’umutwe w’abarwanyi ba kisilamu wa Hezbollah ku Bayahudi bo muri Brazil.

Dino yasubizaga amagambo adasanzwe yatangajwe ku wa Gatatu aho ikigo cya Mossad cyo muri Israel cyashimiye igipolisi cya Brazil maze kivuga ko, “bitewe n’intambara muri Gaza”, Hezbollah yakomeje kwibasira ibitero bya Israel, Abayahudi n’Uburengerazuba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Igipolisi cya Brazil cyataye muri yombi abantu babiri batavuzwe amazina bakurikiranyweho iterabwoba, kandi isohora ibyemezo 11 byo gusaka no gufatira imitungo.

Reuters ivuga ko nubwo Dino atavuze izina rya Israel mu buryo bweruye, abinyujije kuri X, ko “Brazil ari igihugu cyigenga,” kandi ko “nta ngabo z’amahanga ziha amabwiriza abapolisi ba Brazil.”

Dino yavuze ko iperereza ryagejeje ku bikorwa byo ku wa Gatatu “ryatangiye mbere y’amakuba akomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga,” anavuga ko iperereza “ntaho rihuriye n’amakimbirane mpuzamahanga.”

Yanditse ati: “Twishimiye ubufatanye mpuzamahanga bukwiye, ariko twanze ubuyobozi ubwo ari bwo bwose bwo mu mahanga butekereza kuyobora inzego za polisi zo muri Brazil, cyangwa gukoresha iperereza ryacu muri poropagande cyangwa inyungu za politiki.”

Ntiyahakanye yeruye amakuru yatangajwe na Israel, ariko yasaga naho yarakajwe cyane n’igihe byatangarijwe, uko byatangajwe n’isano bifitanye n’intambara iriho ubu i Gaza.

Guverinoma ya Israel ntabwo yahise isubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *